Ikigega nzahurabukungu

Home / Ikigega nzahurabukungu

Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) mu rwego rwo kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka,  zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo  ku bukungu.

Kugira ngo amafaranga y’iki Kigega akoreshwe neza kandi agere ku cyo yagenewe, hashyizweho inzego zishinzwe imicungire yacyo: Urwego rwa tekiniki, rukurikirana imikorere y’Ikigega rukanatanga raporo buri kwezi ku rwego rwo hejuru, rugizwe na ba Minisitiri, umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF).

Urwego rwa Tekiniki rugizwe n’abakozi bava muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere, Banki Nkuru y’u Rwanda, urugaga rw’abikorera, ihuriro ry’amabanki mu Rwanda, iry’ibigo by’imari iciriritse n’ikigo gishinzwe iterambere ry’imishinga mito n'iciriritse (BDF)

Inshingano:

  • Gushyigikira bizinesi zashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo zishobore gukomeza gukora cyangwa se zisubukure ibikorwa byazo hirindwa ko abantu batakaza imirimo;

  • Kwagura ikorwa imbere mu Gihugu ry’ibintu by’ibanze nkenerwa muri ibi bihe bya COVID-19 na nyuma yayo, nk’ibikoresho byo kwa muganga, udupfukamunwa, udupfukantoki, imiti isukura intoki n’iyica udukoko n’ibindi bikoresho nkenerwa muri iki gihe.

Abagenerwabikorwa:

Bizinesi zose zagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi, abafite ibikorwa byambukiranya imipaka kubera imihahirane n’amahanga kimwe n’ingendo byahagaze. Aha twavuga nk’ubukerarugendo, inganda zirimo izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubwikorezi, ibigo bito n’ibiciriritse bijyanye n’imihahirane imbere mu Gihugu cyangwa mpuzamahanga.

Ku bigo bito n’ibiciriritse, ku bacuruzi bato cyane abatagira ibitabo by’ibaruramari: Ingamba Leta yashyizeho zifasha abagizweho ingaruka na Koronavirusi ntabwo zibageraho, nyamara kandi  ibikorwa byabo byarahungabanyijwe bikomeye n’iki cyorezo, bikaba bishobora no kongera ubukene kuri icyo cyiciro cy’abakozi n’imiryango yabo n’ubundi batari bifashije. Mu rwego rwo gushyigikira izo bizinesi n’imirimo ihangwa nazo, ndetse no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo kugura, Leta izashyiraho ikigega cyo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse binyuze mu bigo by’imari iciriritse (MFIs), hamwe n’ikigega cy’ingwate biciye mu Kigo gishinzwe iterambere ry’imishinga mito n'iciriritse (BDF)

Ku bindi bisobanuro, wabaza uciye kuri uyu murongo wa interineti : erf@minecofin.gov.rw

Impapuro zibisobanura neza ni izo zikurikira: